Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 04:44

 

Mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) rigiye kuba ku nshuro ya kane, abagera kuri 344 baturutse mu turere twose tw’igihugu bamaze kwiyandikisha mu bazamurika ibyo bakora.

Mu gihe biteganyijwe ko rizatangira ku wa 28 Ugushyingo rigasozwa ku wa 4 Ukuboza 2018, Urugaga rw’Abikorera, PSF, rwatangaje ko kubona aho umuntu azamurikira ari Ubuntu, mu gihe mu imurikagurisha risazwe hishyurwa amafaranga bitewe n’ingano yaho.

Icyo basabwa ni ukwishyura 40.000 Frw gusa yo kwiyandikisha, nk’uko umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, Kabera Eric yabitangarije IGIHE.

Ati “Uyu mwaka iri murikagurisha ririmo udushya dutandukanye twavuga nko kuba ari ku nshuro ya mbere hagiye kumurikwa imodoka zikorwa mu Rwanda n’uruganda rwa Volkswagen, si ibi gusa kandi kuko ubu twatumiye n’abamurika bazaturuka mu turere twose tw’u Rwanda.”

Kabera yakomeje avuga ko kwinjira ari ubuntu mu gihe mu imurikagurisha risanzwe hishyurwa 500Frw. Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo gufasha abafite ibyo bakora mu Rwanda, kubimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje yizeza abazaryitabira ko bazabona umwihariko hagati yaryo n’ayandi yaribanjirije.

Mu gihe cy’iminsi irindwi rizamara hazamurikwa imyambaro, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikorwa by’ubukorikori, ibikapu, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Abacuruzi bazaboneraho n’umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora mu ruhando mpuzamahanga biabashe no kubengukwa n’abasura u Rwanda baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi.

Ibikorwa by’ubukorikori ni bimwe mu bizamurikwa muri Expo ya Made in Rwanda