Ubuyobozi bwa PSF bwegereye abanyamuryango iwabo mu ntara

JPEG - 140.1 kb

Tariki ya 17 Nzeli ni bwo Perewida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera, Bwana Benjamin Gasamagera ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’urugaga Bwana Stephen Ruzibiza, batangiye igikorwa cyo kwegera abanyamuryango mu ntara.

Uwo munsi hasuwe abo mu ntara y’Amajyepho, na ho ku wa 22 hasurwa abo mu ntara y’Iburengerazuba. Muntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwa Leta bwari n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Eugene Muzuka, Iburengerazuba buhagararirwa na Bwana Paul Jabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara.
Iki gikorwa kiri mu rwego rw’umushinga RPPD aho abikorera bicarana n’inzego za Leta bagafatanya gushakira ibisubizo Inzitizi zibangamiye ubucuruzi.

Mu ntara zombi, ibiganiro byitabiriwe n’abacuruzi baturutse mu turere twose. Inama yo mu majyepfo yabereye kuri Credo Hotel na ho iyo mu burengerazuba ibera muri Golf Hotel.

Ubutumwa Perezida w’urugaga ageza ku banyamuryango bwibanda ku mihigo PSF yahize muri uyu mwaka, ari wo gutanga serivisi nziza no kongera umubare w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Bwana Gasamagera yibutsa ko abikorera ari bo nkingi y’ubukungu bw’igihugu nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2020, bakaba bagomba gufata iya mbere muri gahunda zose z’ubukungu bw’igihugu.

Abikorera kandi bashishikarizwa gutinyuka gukorera hamwe kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ryamaze kwaguka, kuko u Rwanda ruri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho ibihugu bitanu bituwe n’abantu basaga miliyoni 150.

Abacuruzi kandi beretswe amahirwe bafite aho bashobora gushora imari mu ntara zabo. Zimwe mu ngero zatanzwe ni nk’umukandara w’ikiyaga cya Kivu wabyazwa amafaranga binyuze mu bukerarugendo, ubutaka bwa Leta bushobora gutizwa abashaka gushora imari mu buhinzi, ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ntara y’amajyepfo n’ibindi.

Muri ibi biganiro kandi, abikorera bashishikarizwa kurwanya ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikanabangamira benshi muri ba rwiyemezamirimo.

JPEG - 163.6 kb

Abayobozi b’indashyikirwa ku rwego rwa buri karere bahabwa mudasobwa zigendanwa kugira ngo zibafashe gutunganya neza inshingano batorewe bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Igikorwa kizakomereza i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru tariki ya 28, mu mujyi wa Kigali ku tariki ya 29 Nzeli, kizasoreze i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba ku itariki ya 9 Ukwakira 2015.