ISHEMA RYACU : Ikigega cyo guhangana n’agasuzuguro amahanga agirira u Rwanda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
(Kigali, ku wa 26/06/2015)
Mu nama yahuje abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera (PSF) ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 26/06/2015, biyemeje gushyiraho ikigega cyitwa ISHEMA RYACU mu rwego rwo guhangana n’agasuzuguro amahanga agirira u Rwanda nk’agaherutse gukorerwa Lt. Gen. Karenzi Karake watawe muri yombi mu Bwongereza.

Ku ikubitiro abacuruzi 36 bateraniye muri iyo nama biyemeje gutanga amafaranga y’u Rwanda angana 120.600.000 kandi basaba ko abanyamuryango ba PSF n’abandi banyarwanda gukomeza gukangurirwa gutanga inkunga yabo kugira ngo amafaranga y’ingwate yose urukiko rwasabye Lt. Gen. Karenzi Karake abonekere igihe.

Ubwo yitabaga urukiko tariki ya 25/06/2015 Lt. Gen. Karenzi Karake, yararekuwe by’agateganyo ariko ntiyemererwa kurenga imbibi z’Ubwongereza kandi agatanga ingwate y’amafaranga asaga miliyari y’amanyarwanda.

JPEG - 207.4 kb

Perezida w’inama y’ubutegetsi hamwe n’umuyobozi wa PSF

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Bwana Bénjamin Gasamagera n’Umuyobozi w’urugaga Bwana Stephen Ruzibiza, bagaragaje ko itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karenzi Karake ari agasuzuguro karenze abanyarwanda bagiriwe.

Bwana Benjamin Gasamagera yavuze ko impamvu bahuye nk’abikorera ari ukugira ngo ububabare abanyarwanda bagize kandi basangiye, babushakire igisubizo kirambye. Bwana Gasamagera yagize ati « bigaragara ko urugamba ruzaba rurerure kandi tugomba kurutsinda, kandi intwaro dufite ni zo tugomba kwifashisha»

JPEG - 224.2 kb

Bamwe mu banyamuryango ba PSF bahise bashyigikira ikigega Ishema ryacu

Muri iyo nama, abikorera batangaje ko iki gikorwa atari icy’abanyamuryango ba PSF gusa, bakaba banakangurira n’abandi banyarwanda bose n’inshuti zabo guhuza imbaraga kugira ngo bashyire hamwe amafaranga y’iki kigega kizahoraho kandi kikazafasha abanyarwanda guhangana n’ibindi bibazo bisa n’iki bahanganye na cyo.

Inkunga y’abiyemeje gushyigikira iki gikorwa irashyirwa kuri konti zikurikira: 00040-0677862-38 muri BK na 400.3820333-11muri BPR.
Ubuyobozi bwa PSF