Abikorera barasaba ko Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 14 gicurasi 2015, intumwa z’abagize urugaga rw’Abikorera (PSF) bashyikirije Perezida w’inteko ishinga amategeko Madame Domitille Mukabalisa inyandiko zisaba inteko guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Paul Kagame yongere kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Izo nyandiko zashyizweho umukono n’abanyamuryango ba PSF basaga 32.000.

JPEG - 58.2 kb

Bwana Gasamagera Benjamin ni we washyikirije Perezida w’inteko izo nyandiko

Amwe mu magambo ari mu ibaruwa iherekeje izo nyandiko agira ati ˵Twebewe abagize inama y’ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera, tumaze kubona ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amaze kugeza ku banyarwanda, dushingiye ku butwari no gukunda igihugu yagaragaje mu buryo budatezuka, duhereye ku bimaze kugerwaho mu rwego rw’ubukungu, umutekano n’imibereho myiza y’abanyarwanda ; turasaba inteko ishinga amategeko guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, abanyarwanda tugashobora kongera kwitorera Nyakubahwa Paul Kagame, muri manda itaha izahera mu mwaka wa 2017. ˶

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya PSF, Bwana Benjamin Gasamagera , ni we wari uyoboye intumwa za PSF. Kimwe n’abandi bafashe ijambo kuri uwo munsi bavuze ko Paul Kagame afite ibigwi bitagereranywa harimo ko yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, kunga abanyarwada, guha agaciro abacuruzi ndetse n’abagore bakaba baratinyuwe gukora ubucuruzi… izi mpamvu n’izindi bakaba ari zo bashingiraho basaba ko atazitirwa n’ingingo y’itegeko nshinga mu kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.